Inshuke
Gutoza ururimi n'itumanaho, gukura mu mibereho, imikino n'ubuhanzi, isuku n'ubuzima.
Banyacyubahiro Babyeyi n’Abafatanyabikorwa,
Murakaza neza muri Knowledge Sharpening Academy, ishuri rishya rifite intego yo guteza imbere uburezi bufite ireme mu Karere ka Musanze. Nubwo ari rishya, rifite icyerekezo cyo kurera umwana wuzuye: uzi gutekereza neza, kuvuga, gukoresha ikoranabuhanga kandi ufite indangagaciro nziza. Amashuri yacu ya Smart Classroom, isuku, umutekano n’imirire iboneye bifasha abana kwiga neza no gukura neza.
Umwihariko wacu ni abarimu babifitiye ubumenyi n’ubunararibonye, bita kuri buri mwana ku giti cye. Ntidutanga amasomo gusa, dutanga uburere n’ubujyanama bifasha abana kugera kure mu buzima. Ku babyeyi bashaka ishuri rifite ireme, umutekano n’uburezi bwiza, murakaza neza muri Knowledge
Dutanga uburezi bufite ireme kuva mu y'Inshuke kugeza mumwaka wa 6 w'Amashuri abanza.
Gutsinda mu masomo, indangagaciro, n’ubumenyingiro bugezweho.
Umutekano, isuku, n’abarimu bitakuri buri mwana nibyo bituranga.
Muhawe ikaze: mwadusura aho ishuri rikorera cyangwa mukaduhamagara.
Knowledge Sharpening Academy (KSA) ni ishuri ryo mu Karere ka Musanze ryakira abana kuva mu Inshuke kugeza muri P6.
Intego yacu ni ukurerera umwana wuzuye: ubumenyi bukomeye, imyitwarire myiza, n’ubushobozi bwo kwigira.
Dutanga umusingi ukomeye w’ubumenyi.
Turera indangagaciro n’imyitwarire myiza.
Dushyira imbere umutekano n’imibereho myiza.
Dufatanya n’ababyeyi n’abaterankunga mu iterambere.
Abarimu bacu bafasha buri munyeshuri mu buryo bw'umwihariko kandi bwubaka.
Dushingira ku gusoma, kwandika no kubara (3Rs) kugira ngo umwana agire umusingi ukomeye.
Dukoresha uburyo bwimakaza gusobanukirwa no gukunda kwiga.
Ibikorwa by'imyidagaduro n'imikino bifasha abana gukura neza no kwiteza imbere.
Ahantu hizewe kandi hasukuye aho umwana yiga yisanzuye.
Amasomo ya mudasobwa afasha abana kumenyera ikoranabuhanga bakiri bato.
Inshuke–P6, porogaramu ijyanye n’amasomo y’igihugu.
Gusoma, kwandika, kubara, siyansi n’indangagaciro.
ICT, Igifaransa, umuziki n’imikino (extra programs).
Sura ishuri tumenye icyiciro gikwiye umwana wawe.
Gutoza ururimi n'itumanaho, gukura mu mibereho, imikino n'ubuhanzi, isuku n'ubuzima.
Gusoma no kwandika, kubara, ubumenyi rusange n'indangagaciro z'uburere.
Itumanaho rinoze, siyansi n'udushya, ubumenyi bw'isi, imirimo y'ikoranabuhanga n'ibindi.
ICT, Igifaransa, Umuziki, Imikino n'amakipe (clubs).
Ibyumba byiza byo kwigiramo n’ibikoresho biboneye.
Ahantu hizewe ho gukinira no kwidagadura.
Isuku, umutekano, n’ikirere cyiza ku myigire.
Reba amafoto cyangwa uze kwirebera ku ishuri.
Kwiyandikisha birafunguye (Inshuke–P6).
Tugufasha intambwe ku yindi mu buryo bworoshye kandi bunoze.
Sura ishuri kugira ngo tubayobore kandi musobanuze ibyo mushaka.
Tanga ubusabe hakiri kare kugira ngo ubone umwanya.
Ababyeyi baduha icyizere ku bw’ireme n’uburere.
Ubuhamya bugaragaza iterambere ry’abana mu myigire no kwiyizera.
Umuryango w’ishuri wita ku mwana wese.
Ngwino usure ishuri wiyumvire itandukaniro.
Umwana wanjye yateye imbere cyane mu gusoma no kwiyizera.
Abarimu baritaho, kandi ishuri rifite umutekano n'ubuyobozi bwiza.
Twishimiye imyitwarire myiza n'umusingi ukomeye mu myigire.
Amatangazo, amatariki y’ingenzi n’ibikorwa by’ishuri.
Ibikorwa bihuriza hamwe umuryango w’ishuri n’ababyeyi.
Menya gahunda n’andi makuru agezweho.
Ku bisobanuro birambuye, twandikire cyangwa uduhamagare.
Tariki 15 Werurwe 2026, dutanga ibihembo ku banyeshuri batsinze neza no mu myitwarire myiza.
Turi kumwe n’ababyeyi, abaterankunga n’abafatanyabikorwa.
Duhamagare cyangwa utwandikire ku makuru y’ishuri, kwiyandikisha, cyangwa ubufatanye.
Twakira abashyitsi mu masaha y’akazi cyangwa ku bwumvikane.
Turakwishimiye kandi turagutegereje.
Ishuri riherereye mu Ntara y'Amajyaruguru, mu Karere ka Musanze, umurenge wa Musanze. ahobita mgisenyi nikumuhanda uzamukira kukiraro cyi yawunde
Adresse
Musanze, Rwanda
Tel: +250 788 958051
Email: knowledgesharpeningacademy@gmail.com
school account: 03040260008 Bank of Africa/ 4491497311BPR
Amasaha y'akazi
Kuwa Mbere - Kuwagatanu: 07:30 - 17:00